Injira mu muryango mu rwego kurwanya ihohoterwa n’itotezwa rishingiye kugitsina.

Ijwi ryawe ni ingenzi. Niba warahuye nihohoterwa, itotezwa rishingiye ku gitsina cg gukorerwa ibyo udashaka, igihe ni iki ngo uvuge kandi usangize ibyo wahuye nabyo.
Twese hamwe, dushobora kuzamura ijwi ryacu kugirango ababikora bahanwe nubutabera.

Buri nkuru isangijwe ni intambwe y’impinduka n’ubutabera.

Waba warafashwe ku ngufu, ugakorwa ibyo udashaka, gutotezwa, kudafatwa nk’ikiremwamuntu, inkuru yawe ingenzi.

Umurava wawe ushobora kurinda nabandi bari guhura nibyo wanyuzemo cg uri kunyuramo. Gutera iyo ntambwe, ntago uri kubyikorera ahubwo uraba uciriye inzira ihamye yigihe kizaza kuri buri wese.

Dutanga uburyo busesuye kugira utange inkuru yawe. Imyirondoro yawe iguma ari ibanga kandi twubaha uburyo bwose wifuza gutanga inkuru yawe.

Wituma ubwoba bugucecekesha!

Twijyungeho mubumwe twese hamwe tubashe kurwanya akarengane nitotezwa rishingiye ku gitsina cg iryo ariryo ryose.

Umurava wawe waba urumuri rw’impinduka.

Vuga ubu!

Vuga ubu ! #MeTooRwanda

SANGIZA INKURU YAWE

Sangiza inkuru yawe muburyo bukurikira:

Inkuru yawe gusa izatangazwa.
Amakuru utanga azatwemerera kukugeraho byoroshye, ntabwo azatangazwa nta burenganzira bwite bwawe butanzwe.

    Twandikire

    Instagram

    Facebook

    X (Twitter)

     

    Share This